Munezero Aline Bijoux umunyarwandakazi ukina film wamenyekanye cyane muri film yitwa “Bamenya” akomeje kuvugwaho ko ari mu rukundo n’umusore wamubereye musaza we mu bukwe. Aline Bijoux aherutse gukorana n’umuhanzi Lionel Sentore. Aha kugira ngo tumenye intandaro y’ibi byose, tukaba twifuje kugaruka ku urukundo rwa Aline na Sentore.

Nyuma yo gukora ubukwe n’umuhanzi Lionel Sentore, umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Munezero Aline yashimiye umugabo we kuba yaremeye kumukunda ndetse na we amusezeranya ko azamukunda iteka ryose.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yashimiye Imana aho yavuze ko ari umugisha yazanye mu buzima bwe.

Ati “Urakoze mwami ku bw’umugisha wazanye mu buzima bwanjye, wampaye ibirenze ibyo natekerezaga. Wankikije abantu bahora banyitaho, wampaye umuryango n’inshuti bampa umugisha umunsi ku munsi n’amagambo meza ndetse n’ibikorwa.”

Yakomeje ashimira Lionel Sentore kuba yaremeye kumukunda ndetse amusezeranya ko na we azamukunda iteka ryose.

Ati “Wakoresheje igikundiro cyawe bwa mbere duhura, isura ya we ni ikintu ntashobora kwibagirwa, nishimiye ko na we wankunze, tutari kumwe nari kwisanga nijimye, ndagukunda mukunzi kandi niko bizahora, mukundwa uri impamvu ituma mbaho, utuma ntuza, umpa urukundo, umutima wawe urasukuye, urasukuye nk’inuma.”

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Aline Bijoux.

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, yakoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2014, nyuma bakaza gutandukana batabanye.

Kuri ya tariki navuze hejuru habayeho umuhango wo gusaba no gukwa. Masamba Intore, Bamenya n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bari babukereye. Ariko nibyo bagombaga gushyigikira Bijoux na Lionel.

Aba bageni basezeranye imbere y’Imana mu itorero Anglican muri paruwasi ya Remera.

Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore

Icyo gihe yavugaga ko ari umugisha Imana yazanye mu buzima bwe

Urukundo rwari rwose turebeye inyuma, umukinnyi wa film n’ubuzima busanzwe arabukina

Yamusezeranyije ko azamukunda iteka ryose

Amakuru aturuka ku bantu batandukanye avuga ko habura gato ngo ubukwe bube aribwo Bijoux yamenye ko Sentore amuteka umutwe, ndetse ngo icyo yari agamije kwari ukumutera inda ubundi akamukoresha icyo ashaka, ariko Bijoux akibimenya umugambi wa Sentore uburizwamo burundu, nubwo bitakuyeho ko ubukwe buba kuko bwari bwateguwe ariko nta gihe bamaranye. Byumvikana ko ubukwe bwabaye Bijoux yaramenye ayo makuru, n’ubwo inyuma yagaragazaga ibyishimo ariko yari yamaze kumenya neza ko batazabana.

Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe na Abijuru Benjamin biteguraga kurushinga mu 2020. Na Lionel Sentore yasubijwe impeta na Mahoro Anesie wigeze kwiyamamaza mu irushanwa rya Miss Rwanda yo mu 2014. Birumvikana neza ko uyu musore yabenzwe n’iyo nkumi naho Bijoux akaba yarabenze uriya musore wari wifujeko babana.

Umunyamakuru Sibomana Emmanuel agira ati:”Lionel yahaye amafaranga umusore w’inshuti ye ngo ajye muri Nigeria. Agezeyo yatangiye gutereta Bijoux birangira amusanzeyo. Bakoze ibikorwa by’ishimishamubiri noneho wa musore afata amafoto ayashyira kuri whatsap status noneho Lionel arayafata ayereka Bijoux agwa mu kantu”. Ku itariki 11 uku kwezi ku yindi shene ya Max Tv uyu Sibomana yasubiyemo amagambo ahamyako Bijoux yasanze umusore muri Nigeria barya ubuzima.

Ikindi cyatunguranye cyane ni uko nubwo Aline na Sentore bakoze ubukwe ariko ntibigeze basezerana imbere y’amategeko. Lionel yaba yarateze umutego Bijoux bajya gusaba bananyura mu itorero birinda kujya gusezerana muri Leta kuko umwe muri bo yari azi neza ko ibyo barimo ko ari umukino uzarangira nta numwe uhombye. Guhomba mvuga ni bimwe bya gatanya aho bagabana kugeza no ku isahane iri mu kabati. Ikindi ni uko buri wese yemerewe gukora ubundi bukwe hatabayeho kujya muri Leta guhinduza irangamimerere kuko imbere y’amategeko baracyari ingaragu. 

Uwemeje aya makuru avuga ko abazi neza, yatangaje ko Jimmy Martin yakundaga Bijoux cyane ariko yashaka gutera intambwe akabangamirwa n’uko Bijoux yamaze kwemerera Sentore kubana na we, aribwo no mu bukwe bwabo Bijoux yazanye Martin nka musaza we mu buryo bwo kwihorera, nyuma bakanabyarana umwana kuri ubu bikaba bivugwa ko bashobora no kuba barasezeranye mu murenge.

Biravugwa ko amagambo Bijoux aherutse gukoresha ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram avuga ko umuntu aba akwiriye umugabo nyamugabo aho kubona umugabo ushaka umugore, yabivuze agendeye kubyo Sentore yamukoreye amugereranya n’uwo Martin baba bari kumwe ubu ngubu nk’uko Clement yabitangaje.

Abakurikiye aya makuru ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube bagatanga ibitekerezo, baje kumera nk’abisubiraho ugendeye ku kuntu bafataga Bijoux mbere, aho bumvaga ko ari we wabaye umugore mubi bigendeye ku kuba hari n’abandi bantu bari barakundanye mbere ndetse bakanambikana impeta ariko bagatandukana, gusa bose bakajya bigarura banavuga ko bari kumusaba imbabazi kuko batari bazi ko yakorewe ubugambanyi.

Kuva Sentore na Bijoux bakora ubukwe bigaca ku mbuga nkoranyambaga, ariko nyuma hakaza kuvugwa ugutandukana kwabo muri bo nta n’umwe uragira icyo abivugaho, ndetse yewe uwigeze kujya mu itangazamakuru ubugira kabiri ni Sentore, ubwo ubwa mbere aganira n’Igihe bakamubaza ku gutandukana na Bijoux yavuze ko nta kintu afite cyo kubivugaho, nyuma bakongera kumubwira ko umugore we yabyaye ari we Bijoux nyine akavuga ko atabizi.

Uwemeje amakuru y’umubano wa Bijoux na Sentore kandi yatangaje ko umwana w’imyaka 7 yabyaranye n’umugore uba hano mu Rwanda ku Gisenyi, buri gihe iyo Sentore aje mu Rwanda akenshi aba ari we aje kureba kubera urukundo amukunda, mu gihe mu bubiligi afiteyo undi mugore bahabanye ariko bakaza gutandukana.

Amakuru yakomeje kuvugwa ko Bijoux atwite ariko akaba atwite inda itari iya Lionel, ndetse akaba afite n’undi mugabo bagiye kubana, hanavugwa ko umugabo we Sentore yigeze kuza mu rugo aho yamusize agasanga inzu imuhamagara imfunguzo zarasigaye kwa nyirabukwe wa Bijoux, aya makuru aza gushimangirwa na Sentore ubwe ubwo yageraga mu Rwanda akabwirwa ko Bijoux yabyaye, agatungurwa kuri bose babireba avuga ko ntabyo azi.

Mu minsi mike yashize nibwo hacicikanye andi makuru avuga ko Bijoux yaciye amarenga yo kuba ari mu rukundo rushya abinyijujije ku butumwa yatanze ku rukuta rwe rwa Instagram ye, ubwo yavuze ameze nk’uri kunenga umugabo runaka anashimira undi aho yagize ati “nushaka umugabo uzashake umugabo nyamugabo aho gushaka umugabo ushaka umugore.” Ibi byose byakomeje gushyira urujijo ku bantu bamuzi ndetse n’abakurikira imyidagaduro muri rusange cyane cyane uyu Bijoux kugera kuri uyu munsi aho hamenyekanye inkomoko y’ibi byose.

Hari andi makuru yigeze kumenyekana avuga ko Sentore yakundaga gukeka ko hari umugabo umusigarira ku rugo iyo adahari ariko akaba atazi uwo ariwe, gusa kuri ubu amakuru aturuka ku munyamakuru Dc Clement avuga ko uyu mugabo wacaga inyuma Sentore kuri Bijoux ari uwitwa Jimmy Martin, uyu akaba ariwe mugabo umwe rukumbi utari icyamamare hano mu Rwanda Bijoux akurikira kuri Instagram ndetse akaba ari nawe wamutanze nka musaza we mu bukwe bwe na Sentore.

Clement yakomeje avuga ko ubwo Bijoux yamenyaga ko umugabo we Sentore yatangiye gukeka ko hari umugabo umwinjirira, nibwo yahise azana uyu musore Martin amwereka Sentore nka musaza we kugira ngo nanakeka atazakeka muri basaza we, ari naho mu bukwe ari we wamutanze nka musaza we, Sentore akamwishimira cyane atazi ko ariwe umusigariraho iyo yagiye.

Yakomeje avuga ko uwamuhaye amakuru kandi yizewe yamutangarije ko ubwo Sentore yazaga mu Rwanda, Bijoux n’uyu musore Jimmy Martin bari baranatangiye kubana mu ibanga rikomeye, gusa avuze ku mpamvu Sentore na Bijoux bashobora kuba batarashobokanye, avuga ko bishobora kuba ari inkomoko yo kudashobora kubaka urugo, ari naho Bijoux ashobora kuba yarahereye yandika amagambo amaze iminsi avugwaho kuri Instagram ye.

Tags:

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *