Nitwa Kamanzi Caroline ntuye i Kigali mu Gatsata navutse ku italiki ya 12 Ukwakira 1979. Ubwo nari mfite imyaka 14 ndi hafi kuzuza 15 nibwo ababyeyi banjye bombi bitabye Imana bansigira barumuna banjye 3 na musaza wanjye umwe. Abo barumuna banjye bari bakiri bato cyane umukuru yari afite imyaka 8 umuto afite imyaka 2 musaza wanjye we yari afite 10. Nasigaranye urugamba rutoroshye rwo kurera abo barumuna banjye. Amahirwe nagize papa wacu yari umuntu wakundaga gukora no kwiteganyiriza yari yarasize imitungo ihagije izadufasha mu byo tuzakenera. Gusa nawe urabyumva ko kuba uri umwana w’imyaka 15 bakaguha abana 4 ugomba kurera ukababera papa ndetse ukababera mama ntibyari byoroshye na busa. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo mbashe kwita ku bavandimwe banjye, ngerageza kubarera neza, kubaha uburere n’ikinyabupfura bifatika ndetse n’indangagaciro zigomba kuranga umuntu nya muntu w’inyangamugayo. Ngeze mu kigero cy’imyaka 20 hari abasore batangiye kujya bansaba urukundo, ariko nkabyanga kuko nagombaga kubera barumuna banjye intangarugero. Sinari kubona uko mbabuza kujya m’ubusambanyi ndetse no kwishora mu ngeso mbi kandi babona nanjye nirirwa nkururana n’abasore. Ibyo byatumye abasore bose mbirinda ariko bigeze muri 2004 nari ndangije kwiga kaminuza mfite n’akazi, naje kumenyana n’umusore nshiduka namukunze cyane ansabye urukundo ndabyemera kuko nari nararangije kumukunda. Twarakundanye cyane ariko nari narabigize ibanga twahuriraga ahantu kure twihishe kugira ngo barumuna banjye batazabimenya. Igihe kimwe ndabyibuka hari ku italiki ya 23 Werurwe 2005, nari nasohokanye n’umukunzi wanjye ku mazi tugezeyo ansaba ko twakora ubukwe tugashyingirwa. Uwo munsi nararize cyane agahinda karanyica kuko nari mbizi ko ntashobora gushaka umugabo ngo nsige abavandimwe banjye bonyine dore ko bari bakiri abanyeshuri. Byabaye ngombwa ko uwo musore yishakira undi mukobwa barabana ibyo binshengura umutima kuko naramukundaga byimazeyo. Kuva icyo gihe nahise mfata icyemezo cy’uko ntazongera gukundana mu gihe cyose abavandimwe banjye batarashaka. Ubu rero abavandimwe banjye bose bamaze gushaka ubu bafite ingo nziza, mu mpera z’umwaka ushize nibwo murumuna wanjye muto yakoze ubukwe. Njye rero maze kugira imyaka 41 ubu ntamusore n’umwe ukinyikoza, abo mbona bajya bansaba urukundo ni abagabo nibo babasha kuntinyuka ariko nkabagendera kure kuko ntakindi kiba kibagenza uretse ubusambanyi. Ubu rero ndashaka umusore twakundana wakwemera ko tuzakora ubukwe muri uyu mwaka. Uko yaba asa kose, icyo yaba akora cyose cyangwa se n’iyo yaba ari umushomeri ntakibazo. Ndabiziko muri iki gihe ubuzima ku basore ntibworoshye njye ubushobozi ndabufite nabashije kwiteganyiriza namufasha uko bishoboka mu byakenerwa byose m’ubukwe n’iyo byaba inkwano nayimuha akayiha abavandimwe banjye. Ndashaka umugabo byihutirwa k’uburyo n’iyo yansaba kumukwa nabikora ariko nawe akansezeranya ko atazigera ampemukira n’umunsi wa rimwe. Ndashaka umusore utari umunebwe, ukunda akazi ndetse akaba azi kwiteganyiriza adasesagura, umuntu tuzashyira hamwe tukabasha guteganyiriza abana bacu nk’uko ababyeyi banjye babashije kunteganyiriza. Umusore ufite umutima wa kimuntu wo gufasha no kwita ku bababaye, umusore ucisha make utagira umujinya n’intonganya, umusore tuzakundana tukabana mu mahoro kuburyo urugo rwacu ruzatubera nk’ijuru rito. Nzamukunda nzamwubaha nzamuha umutima wanjye wose ibyanjye byose bizaba ibye. Anyandikire inbox kuko burya ibyo umuntu yandika aba yabitekerejeho kabiri si kimwe nk’ibyo ashobora kuvuga atabitekereje. For Connection To Her Register Here. If you are already registered Click here.



No responses yet