Amazina yanjye ni Uwineza Chantal mfite imyaka 33 nkaba ntuye ku Kimironko. Mu buzima bwanjye sinigeze niyandarika, sinigeze nsambana, ndi umukobwa warezwe neza kandi mpabwa ikinyabupfura. Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nibwo nakundanye n’umuhungu bwa mbere, kuko numvaga mfite amatsiko yo kumenya uko gukundwa bimera. Uwo muhungu twakundanye igihembwe kimwe mu kindi gihembwe duhita twangana dupfuye ko yari atangiye kujya ansaba ngo musome kandi njye ibintu nk’ibyo sinari mbisobanukiwe. Kuva ubwo nahise numva ibyo gukundana nta gaciro mbihaye. Njyeze muri kaminuza y’i Butare nahuye n’umuhungu arankunda, njye ubwa mbere ntagaciro nabihaga ariko we ntabwo yari umusore usanzwe, yarankundaga kandi akabinyereka, yari romantic cyane yankoreraga ibintu byinshi byanyerekaga ko ankunda ndetse n’abandi bose bakabibona.

Yamaze umwaka n’igice anyirukaho agerageza kunsaba ko dukundana ariko njye nkamubwira ko nifuza ko twaba inshuti zisanzwe. Byakomeje gutyo ariko ibyo yankoreraga nanjye byanyemeje ko ankunda by’ukuri bityo mwemerera urukundo dukundana rwa rukundo rusakuza, rwarundi rutihishira, mbese abantu bose barabimenya ko dukundana. Iyo twabaga turi kumwe abatubonaga bose babonaga tuberanye. Tumaze kurangiza amashuri we yahise abona akazi njye sinakabona, hashize amezi make twakoze ubukwe turabana tubyarana abana 2 umukobwa n’umuhungu. Mu kazi umugabo wanjye akora yaje guhuriramo n’abandi bagabo batangira kumwanduza imico mibi atagiraga mbere. Yatangiye kunywa itabi, ndetse hashize amezi make atangira no kunywa urumogi. Nagerageje kumuganiriza ngo menye ikibazo yaba afite cyaba kimutera kunywa itabi ariko ambwira ko ari ukwishimisha ngo kuko ubuzima ari buto buri muntu akwiye kwishimisha. Aho yatangiriye kunywa itabi yatangiye guhinduka, agakunda kwisetsa ubusa, ibitekerezo bizima yagiraga ntiyongera kubigira, ahubwo yaba yasinze agatangira kuvuga ibintu biterekeranye.

Byatangiye buhoro ariko bigeda bifata indi ntera kugeza ubwo yatahaga yagera murugo akamenagura ibintu byose byo munzu, bugacya atanibuka ibyabaye akajya kugura ibindi hashira iminsi nabyo akongera kubimena. Iyo myifatire ye yageze no mu kazi ke atangita kujya arwana n’abantu bakorana, agatuka abayobozi be ndetse akanabakubita bituma bamwirukana mu kazi. Bamaze kuwmriukana yahise yumva ari wo mwanya mwiza wo kunywa itabi n’inzoga maze abyirohamo, amafaranga twari twarazigamye arayanywera hafi kuyamara. Mbonye bikomeye nahise mfata amafaranga yari asigaye mpita nyagira igishoro mfungura iduka I Remera ntangira gucuruza imyenda ngira amahirwe birampira nyuma y’umwaka umwe mfunguza n’irindi duka kicukiro rikora ibikoresho byo munzu birimo intebe n’utubati. Ubucuruzi bwo bwarampiriye amafaranga ndayabona ngura inzu nziza n’imodoka, ariko umugabo wanjye yakomeje kunywa ibiyobyabwenge bigeraho amera nkumusazi neza neza. Niyambaje abantu bo m’umuryango we baraza turamufata tumujyana mu kigo gishinzwe kuvura ibintu nk’ibyo kiri ku Kicukiro. Ahamaze iminsi umuryango we unterera hejuru ngo nafungishije umwana wabo, nahise njya kumukura muri icyo kigo mugarura mu rugo ahageze noneho ibisazi bijya byaba ibisazi. Yanywaga urumogi akamera nk’ishitani namureba nkabona siwa musore nashatse wajyaga anyereka urukundo. Ubwo yatangiye no kujya ankubita ibyo ndabyihanganira. Igihe kimwe nibwo yatashye nubundi yanyweye ibiyobyabwenge aza amenagura ibintu byose arangije afata abana arabahondagura nk’ukubita iki. Ibyo byo kubyihanganira byarananiye mpita mfata umwanzuro wo gutandukana nawe nsaba gatanya barayimpa ubu maze imyaka 4 nibana munzu njye n’abana banjye, umugabo nawe yasubiye kuba iwabo. Muri iyo myaka ine natekerezagako azabona ko ibiyobyabwenge ntakamaro kabyo akabireka cyangwa iwabo bakamuvuza none ahubwo byarushijeho kuba bibi. Rero njye sinakomeza kumutegereza niyompamvu nshaka umukunzi uzankunda kandi agafata neza abana banjye akansezeranya ko atazigera ankubitira abana. Abasore bamenyereye ko badushukisha amafaranga, ninayo mpamvu iyo ubwiye umusore ko umukunda cyangwa ko wifuza gukundana nawe ahita yumva ko umukurikiyeho amafaranga. Njye narihaye, ubuzima bwiza ndabuzi, amaraha nayabayemo ariko ubu icyo nkeneye ni umuntu umpa umutima we akawumpa wose atizigamye. Amafaranga mfite arampagije ubu icyo nkeneye ni urukundo. Ubaye wumva twahuza wanyandikira inbox niteguye kugukunda ntacyo ndebyeho kandi nkakubaha nkaguha umutima wanjye wose ntizigamye.

Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

Categories:

Tags:

6 Responses

  1. Nibyiza cyane kugira urukundo rwanyarwo Gus bibay byiza wanyandikira kur Whatsapp kur 0725965655 merci

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *