Umukunzi.co.rw ni urubuga rwa internet rukuzaniye iterambere mu urukundo. Iyo dusubije amaso inyuma tukareba mu muco wa Kinyarwanda kera nta bukwe bwabagaho budafite umuranga. Ibi nibyo bituma no muri iki gihe twararebye tugasanga umuranga akenewe umukunzi.co.rw tukaba twiyemeje kukubera umuranga. Mu buzima bw’umuntu hari uburyo aba atekereza umuntu yakunda, hari ibintu runaka aba yumva ko umukunzi we agomba kuba yujuje. Rero bitewe n’ahantu utuye birashoboka ko uwujuje ibyifuzo byawe utamubona. Umukunzi.co.rw nicyo kibazo yaje gukemura. Ubu wiyicariye iwanyu mu mudugudu wanyu, dushobora kuguhuza n’umukunzi uhuye n’uko ubyifuza aho yaba ari hose ku isi. Urugero ushobora kuba wumva ushaka kuzabana n’umusirikare ariko aho utuye cyangwa ugenda ukaba nta musirikare ujya uhura nawe. Ibi rero Umukunzi.co.rw yarabikemuye kuko iguhuza n’abantu benshi wowe ubwawe ukihitiramo uwo ushaka.

Iyo ukigera kurubuga rwa https://umukunzi.co.rw ujya ahanditse “REGISTRATION” maze ukuzuzamo amazina yawe na email yawe usanzwe ukoresha, ugashyiramo ijambo ry’ibanga rizajya rigufasha kwinjira kuri uru rubuga ugasoma ubutumwa bwawe. Iyo umaze kuzuza ibyo ukanda ahagana hasi handitse Registration maze hagahita haza aho ushyira ifoto yawe “Profile picture” warangiza ukajya ahanditse “UMUKUNZI”. Iyo uhageze wuzuzamo uburebure bwawe ndetse nibindi bibazo byoroheje tukubaza iyo umaze kubyuzuza utangira kureba abandi biyandikishije ugahitamo uwo ushaka ukurikije uhuye n’ibyifuzo byawe ugatangira kumwandikira inbox mwahuza mugakundana.

Nk’uko iyi foto ibigaragaza, iyo umaze gukanda ahanditse Umukunzi uhita ugera kuri page imeze kuriya maze ukajya hariya handitse Quick Search ukuzuzamo imyaka umukunzi wifuza agomba kuba yujuje maze ugakanda Find. Hahita haza urutonde rw’abantu bujuje iyo myaka ugahitamo umwe ugakanda ku izina rye ugahita ukanda ahanditse Message ukamwandikira inbox. Iyo ari ubwa mbere ukigera kuri iyi page hari igihe babanza kugusaba kuzuza profile yawe, icyo gihe uhitamo umwaka wavukiyemo, uburebure bwawe ndetse n’ibiro byawe, maze ukuzuzamo n’imyaka umukunzi wifuza yaba afite (Urugero: hagati ya 25 na 45) maze ugakanda Save.